Kigali

Shaddyboo yemeje iby’urukundo na YewëeH wakoreye abarimo Eddy Kenzo na Otile Brown

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/10/2024 12:54
0


mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024, hacicikanye amafoto n’amashusho bigaragaza Shadia Mbabazi wamamaye nka Shaddyboo ari kumwe na Producer YewëeH warambitse ikiganza ku ndirimbo z’abahanzi bakomeye barimo nka Eddy Kenzo na Otile Brown.



InyaRwanda yahawe amakuru yizewe yemeza ako aba bombi bari mu rukundo rwitamuruye, kandi ko amafoto n’amashusho byagiye hanze bihamya neza umubano wabo umaze igihe kinini ariko utari waravuzwe mu itangazamakuru. 

Mu bihe bitandukanye Shaddyboo yagiye agaragaza abakunzi be bashya, ariko ntibyagiye biramba. Yaherukaga kuvugwa mu rukundo na Manzi Jeannot ubarizwa muri Kenya, ariko ibyabo byashyizweho akadomo mu mwaka wa 2023.

Kuva icyo gihe uyu mugore w’abana babiri ntiyongeye kuvugwa mu rukundo kugeza ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024, yagaragaje ko yakunze YewëeH.

Umubano w’aba bombi wagutse cyane kuva mu mezi ane ashize, kugeza ubwo bombi bifashishije konti zabo bagaragaje ko urukundo rugeze aharyoshye.

Mu butumwa Shaddyboo yanyujije kuri konti ye ya X, yemeje ko yakunze byimazeyo Producer Yeweeh. Ati “Mukunda muri benshi ariko agatima kanjye yaragatwaye.”

Yeweeeh uri mu rukundo na Shaddbooy yigaragaje cyane kuva mu myaka ibiri ishize. Ariko muri iki gihe abitse imishinga y’indirimbo z’abarimo Eddy Kenzo, Otile Brown, The Ben, Mbosso, ndetse hari indirimbo yakoreye Bruce Melodie kuri Album ye.

Uyu musore ari no kwitegura kujya mu gihugu cya Uganda kurangiza imwe mu mishinga y’indirimbo z’abahanzi bahabarizwa yabakoreye. Ndetse ari no kwitegura kwakira bamwe mu bahanzi bo mu Burengerazuba bw’Afurika bazagera i Kigali.

YewëeH yakoze ku ndirimbo nka ‘Ndotsa’ yahuriyemo Uncle Austin, Platini P ndetse na Dj Pius. Yanakoze ku ndirimbo ‘Mu Bigori’ ya Papa Cyangwe, ‘Far Away’ ya Pasco na Pride, ‘Igikumwe’ yaririmbyemo Massamba Intore, Uncle Austin, Tom Close, Khlafan Govinda, Marina, Fireman ndetse na The Nature.


Shaddyboo yemeje ko ari mu rukundo na Producer YewëeH nyuma y’igihe bacuditse

 

Kuva mu 2022, Shaddyboo yagaragaje ko ari mu rukundo na Manzi, ariko baje gutandukana mu 2023, buri umwe aca inzira ze 



Yeweeh amaze iminsi mu myiteguro yo kujya muri Uganda kurangiza imishinga y'indirimbo z'abahanzi yakoreye 


Mu ndirimbo zigize Album ya Bruce Melodie, harimo imwe yakozwe na Yeweeh 


Manzi yakundanaga na Shaddyboo yari yaramuhuje n'inshuti ze n'abo mu muryango we  

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ‘NDOTSA’ YAKOZWE NA YEWEEEH

KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IGIKUMWE’ YAKOZWE NA YEWEEH

  ">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND